Jul 17 2025

Nyamasheke : Itorero EMLR Conference ya Kibogora ryibutse abarisengeragamo bishwe muri Jenoside

Abakirisito b’itorero EMLR conference ya Kiborogora basabwe kurwanya bivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside, bagaharanira ubumwe bwabo bakanakomeza gufata mu mugongo uko bashoboye kose bagenzi babo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Babisabwe kuri uyu wa gatandatu,tariki 24 Gicurasi,2025,ubwo bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko uwari umupasitori muri iyi Conference Kanyenzi Silas n’umuryango we, abadiyakoni, abaririmbyi n’abandi bakirisito bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyabanjirijwe no kuremera inka Mukandekwe Collette wo mu mudugudu wa Wisovu,akagari ka Vugangoma,umurenge wa Macuba.

Itorero EMLR Conference ya Kibogora ryaremeye inka Mukandekwe Collette

Cyakurikiwe no kunamira inzirakarengane z’Abatutsi 8440 bashyinguye mu rwibutso rwa Hanika, banasobanurirwa amateka ya Jenoside yahabereye n’ushinzwe imirimo ya buri munsi y’uru rwibutso,Mukangira Angélique, wavuze ko ku kiliziya ya Hanika hari hahungiye Abatutsi bagera ku 15.000.

Ati” Hafi ya bose barahatikiriye harokoka mbarwa bo kubara inkuru.”

Mu biganiro byo kwibuka byakurikiyeho, Harelimana Innocent watanze ikiganiro ku mateka yaranze u Rwanda cyateguwe na MINUBUMWE, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’intekerezo mbi z’abakoloni babibye mu banyarwanda zishingiye ku moko,zibacamo ibice.

Avuga ko hatangiye abapadiri bazirura ibyaziraga mu muco nyarwanda,aho byavugwaga ko kiliziya yakuye kirazira.

Harelimana Innocent mu kiganiro yatanze yavuze ko guca abanyarwanda mo ibice ari yo ntwaro ikomeye yatumye Jenoside ishoboka

Abakoloni bambura umwami ububasha yari afite mu gihugu, bavangura abanyarwanda bakurikije amoko y’Abahutu, abatwa n’abatutsi bababwira ko ntaho bahuriye.

Repubulika ya 1 n’iya 2 aho kongera guhuza abanyarwanda nyuma y’ubwigenge, zarushinjeho kubahemukira, Abatutsi birukanwa mu mashuri no mu mirimo ikomeye, irondakoko n’irondakarere bishinga imizi kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati”Ikibabaje cyane ni uko Jenoside yakozwe Loni irebera, miliyoni irenga y’Abatutsi iratsembwa umuryango w’abibumbye ntiwgira icyo ukora ngo uyihagarike.

Yavuze ko ingabo zari iza FPR Inkotanyi zo zanze kurebera, zirangajwe imbere n’intore izirusha intambwe,perezida Kagame ziritanga,bamwe muri bo bamena amaraso yabo,igihigu kirabohorwa,Jenoside irahagarikwa, hatangira urugamba rw’iterambere rutari rworoshye n’ubu rugikomeza nubwo ibikurukoma mu nkokora bikomeje by’abatifuriza uRwanda amahoro.

Uwineza Ntwari Claudine watanze ubuhamya bw’akaga yahuye na ko muri Jenoside, haba ku kiliziya i Hanika yari yabanje guhungira n’ahandi hose yagiye ahungira,yicwa azuka kugeza ayirokotse.

Uwineza Ntwari Claudine atanga ubuhamya bw’akaga yahuye na ko muri Jenoside n’uburyo yiyubatse

Avuga ko nubwo yamusize wenyine kuko yahitanye ababyeyi be bombi n’abavandimwe be 5 bose, atangira inzira y’ubuzima busharira ku myaka 8 gusa.

Ati” Naratwitswe, nkubitwa ubuhiri, ndicwa ndazuka kugeza mbayeho, ubu ndiyubatse,mfite umugabo n’abana 3.

Yarakomeje ati” Narize kubera Leta nziza dufite yaturihiye amashuri, mfite A0 mu by’ubukungu, ndakorera Igihugu cyanjye nkunda,narashibutse.

Ndashimira ingabo zari iza FPR Inkotanyi zaturokoye na Leta nziza idukunda yatugaruriye icyanga cy’ubuzima.”

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyamasheke Gasasira Marcel na we yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside zigaha abayirokotse icyizere cy’ubuzima.

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyamasheke Gasasira Marcel yashimiye itorero EMLR uburyo ryunganira Leta mu kwita ku barokotse

Ati” Dufite icyizere cy’ubuzima. Jenoside nubwo yabaye turakomeye. Dufite umutekano, igihugu cyiza n’ubuyobozi bwiza buzira akarengane ako ari ko kose. Tubufitiye icyizere.”

Yakomeje ati” Dufite ingabo zari iza FPR Inkotanyi zaduhaye ubuzima,tuzahora tuzishima.’

Yashimiye itorero EMLR Kibogora ryateguye iyi gahunda yo kwibuka. Ati” Igihe twibuka abacu, tuba tubasubiza agaciro bambuwe. Ntitwabura gushima.

Yagaye abari Abakirisito bishoye muri Jenoside bakica bagenzi babo,anashimira ariko Abakirisito bitangiye bagenzi babo bakabarokora.

Conference ya Kibogora itera inkunga imirimo ya buri munsi ikorerwa kuri uru rwibutso

Yaboneyeho gushimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yitaye ku barokotse mu buryo bushoboka bwose, ikabasanira imitima n’imibiri nubwo byari bikomeye.

Yasabye iri torero gukangurira abayoboke baryo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, batarasaba imbabazi abo bahemukiye kuzibasaba ngo imibanire irusheho kuba myiza.

Yanavuze ko muri aka karere hakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside no kwibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ko urubyiruko, ubuyobozi, inzego z’umutekano,amadini n’amatorero n’abaturage bose,bakwiye guhagurukira rimwe bakayirwanya.

Umwepisikopi wa EMLR akanaba umuyobozi w’inama y’ikirenga y’itorero Méthodiste Libre ku isi, Kayinamura Samuel yavuze ko ibihe byo kwibuka birangwa n’indagihe n’impitagihe ziganira, zigafata ingamba zikomeye zitegura zikanubaka inzagihe.

Umwepisikopi wa EMLR akanaba umuyobozi w’inama y’ikirenga y’itorero Méthodiste Libre ku isi Kayinamura Samuel yasabye abakirisito b’iri torero gukomeza ubumwe bwabo

Ati” Tujye tureka ibyo bihe 2 biganire,biduhe uburyo bwo kubaka ubudaheranwa bwacu, turwanye twivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside, duharanire ko Jenoside itazasubira ukundi.

Yashimye uburyo igikorwa cyo kwibuka kigenda neza muri Conferences zose uko ari 10 zigize itorero EMLR n’ibigo byayo by’uburezi,ubuzima,n’ibindi,n’aho kitaraba imyiteguro tacyo ikaba imeze neza, byerekana ubumwe n’ubudaheranwa Itorero ryimakaje.

EMLR Conference ya Kibogora irabarura abayisengeragamo bagera kuri 51 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo pasiteri Kanyenzi Silas n’umuryango we, abadiyakoni, abaririmbyi n’abandi bakirisito.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Muhayeyezu Joseph Désiré yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane abafite aho bahuriye n’itorero EMLR cyangwa abiciwe mu bigo byaryo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Muhayeyezu Joseph Désiré yabasabye guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside yugarije aka karere

Na we yashimiye ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside,igihugu kikaba gifite ubuyobozi bwiza bwubaha uburenganzira bwa buri wese,ubutwari bwazo akaba ari bwo butuma kwibuka bibaho.

Yagize ati” Dufatanirize hamwe twese turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara mu karere kacu kuko akenshi ituruka mu babyeyi. Turasaba ababyeyi kwigisha abana babo ibyiza bakareka ibibi.”

Yijeje ubufatanye bw’akarere n’izindi nzego mu gaharanira kubaka Nyamasheke nziza izira ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura iryo ari ryo ryose.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Muhayeyezu Joseph Désiré acanira urumuri rw’icyizere abari mu biganiro byo kwibuka

Bashyira indabo Ku rwibutso rwa Hanika rushyinguyemo imibiri 8440.

Surintendant wa Conference ya Kibogora Mushimiyimana Siméon

Umwepisikopi wa EMLR akanaba umuyobozi w’inama y’ikirenga y’itorero Méthodiste Libre ku isi Kayinamura Samuel acanira abandi urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Hanika

News and photograph courtesy of rebero.rw

Leave A Comment

We welcome visitors to the EMLR Conference Kibogora and would love to have you join us in church this weekend.

Social Media

© Copyright by EMLR Conference Kibogora