Kugira ngo tumenye neza inkomoko y’aba Methodiste ni ngomba kubanza kuri John Wesley uwo abenshi bita “sekuruza w’Abamethodiste”. John Wesley ni mwene Samuel Wesley na Suzana Wesley. Yavukiye mu Bwongereza tariki ya 17 kamena 1703. Babyaye abana 19, muri bo hakura 13 barimo John Wesley na Charles Wesley. Suzana Wesley yakundaga Imana cyane abitoza n’abana be. Yari yarabamenyesheje gahunda yo gusoma ijambo ry’Imana no gusenga kandi amasaha yo kurya no kuryama ntahinduke; buri kintu kigakorerwa mu mwanya wacyo kandi muri gahunda inoze.
John na Charles Wesley na bagenzi babo bafatanyaga gusenga bari muri kaminuza ya Oxford, babyukaga kare mu gitondo bagasenga, bakongera gusenga nimugoroba barangije imirimo. Buri kintu cyose bagikoraga mu gihe cyacyo kandi bakaba aba mbere kubahiriza amategeko ya kaminuza. Bagenzi babo batangajwe n’iyo gahunda idahinduka kandi idasanzwe yo gusenga no gusoma ijambo ry’Imana kenshi bituma batangira kubahimba amazina nka: Itsinda ry’Abera, abaryi ba bibiliya. Umunyeshuri witwa Merton abita Abamethodiste maze riba ariryo zina ribahama.
Inyigisho za John Wesley muri icyo kinyejana cya 18, zabaye imbarutso y’ububyutse bwinshi bwakwiriye Ubwongereza bwose ndetse n’ahandi ku isi, cyane ko muri icyo gihe abantu bari barasubiye inyuma, bajya mu businzi, ubusambanyi, urugomo rukabije, guhohotera abakene, kutubaha Imana n’ibindi bibi byinshi.
John Wesley amaze gushyiraho abafasha bo gukomeza umurimo mu bwongereza, yagiye muri America ya ruguru kuhatangiza umurimo. Amatorero yariyongereye cyane muri America. Abayobozi baryo bamaze kubona ko andi matorero ayoborwa n’abepeskopi nabo bahita bemeza ko bagira abepiskopi bityo bitwa aba Methodisti Episkopale.
Batangiye kubaka insengero zihenze cyane bityo bagafasha abanyatorero b’abakire gusa, bigera aho imitegekere y’Itorero itari icyubahirizwa neza, bituma habaho gusubira inyuma uhereye ku bapastori ukageza ku banyatorero b’abalayiki.
Intebe zo mu rusengero zitangira gukoreshwa n’abakire, ku buryo niyo nyirayo atabaga yaje guterana, intebe ye ntawundi washoboraga kuyicaraho. Kubonera abakene intebe mu rusengero byabaga ingorabahizi. Icyo gihe na none cyari igihe politiki yashyigikiraga abagira abantu abacakara ndetse nabo ubwabo bakabatunga. Banashyigikiraga inama mbi zo mu ibanga zisebanya.