Abakirisito b’itorero EMLR conference ya Kiborogora basabwe kurwanya bivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside, bagaharanira ubumwe bwabo bakanakomeza gufata mu mugongo uko bashoboye kose bagenzi babo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Babisabwe kuri uyu wa gatandatu,tariki 24 Gicurasi,2025,ubwo bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko uwari umupasitori muri iyi Conference Kanyenzi Silas n’umuryango we, abadiyakoni, abaririmbyi n’abandi bakirisito bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa cyabanjirijwe no kuremera inka Mukandekwe Collette wo mu mudugudu wa Wisovu,akagari ka Vugangoma,umurenge wa Macuba.
Itorero EMLR Conference ya Kibogora ryaremeye inka Mukandekwe Collette
Cyakurikiwe no kunamira inzirakarengane z’Abatutsi 8440 bashyinguye mu rwibutso rwa Hanika, banasobanurirwa amateka ya Jenoside yahabereye n’ushinzwe imirimo ya buri munsi y’uru rwibutso,Mukangira Angélique, wavuze ko ku kiliziya ya Hanika hari hahungiye Abatutsi bagera ku 15.000.
Ati” Hafi ya bose barahatikiriye harokoka mbarwa bo kubara inkuru.”
Mu biganiro byo kwibuka byakurikiyeho, Harelimana Innocent watanze ikiganiro ku mateka yaranze u Rwanda cyateguwe na MINUBUMWE, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’intekerezo mbi z’abakoloni babibye mu banyarwanda zishingiye ku moko,zibacamo ibice.
Avuga ko hatangiye abapadiri bazirura ibyaziraga mu muco nyarwanda,aho byavugwaga ko kiliziya yakuye kirazira.
Harelimana Innocent mu kiganiro yatanze yavuze ko guca abanyarwanda mo ibice ari yo ntwaro ikomeye yatumye Jenoside ishoboka
Abakoloni bambura umwami ububasha yari afite mu gihugu, bavangura abanyarwanda bakurikije amoko y’Abahutu, abatwa n’abatutsi bababwira ko ntaho bahuriye.
Repubulika ya 1 n’iya 2 aho kongera guhuza abanyarwanda nyuma y’ubwigenge, zarushinjeho kubahemukira, Abatutsi birukanwa mu mashuri no mu mirimo ikomeye, irondakoko n’irondakarere bishinga imizi kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati”Ikibabaje cyane ni uko Jenoside yakozwe Loni irebera, miliyoni irenga y’Abatutsi iratsembwa umuryango w’abibumbye ntiwgira icyo ukora ngo uyihagarike.
Yavuze ko ingabo zari iza FPR Inkotanyi zo zanze kurebera, zirangajwe imbere n’intore izirusha intambwe,perezida Kagame ziritanga,bamwe muri bo bamena amaraso yabo,igihigu kirabohorwa,Jenoside irahagarikwa, hatangira urugamba rw’iterambere rutari rworoshye n’ubu rugikomeza nubwo ibikurukoma mu nkokora bikomeje by’abatifuriza uRwanda amahoro.
Uwineza Ntwari Claudine watanze ubuhamya bw’akaga yahuye na ko muri Jenoside, haba ku kiliziya i Hanika yari yabanje guhungira n’ahandi hose yagiye ahungira,yicwa azuka kugeza ayirokotse.
Uwineza Ntwari Claudine atanga ubuhamya bw’akaga yahuye na ko muri Jenoside n’uburyo yiyubatse
Avuga ko nubwo yamusize wenyine kuko yahitanye ababyeyi be bombi n’abavandimwe be 5 bose, atangira inzira y’ubuzima busharira ku myaka 8 gusa.
Leave A Comment