Close
Nyamasheke: Idini Methodiste Libre ryimitse Abapasitori 5 barimo n’umugore

bayoboke b’idini ya Methodiste Libre ryo mu Rwanda biriwe mu birori ku cyumweru tariki ya 15/12/2013 ubwo muri iryo dini batangaga inshingano z’ubupasiteri ku bantu batanu mu mihango yabereye ahitwa Kibogora mu karere ka Nyamasheke.

Kuri aba hiyongereyeho pasitori Ntambabaro André wongeye gusubizwa mu murimo w’ubushumba nyuma y’igihe kinini awuvuyemo ndetse akaba yari yaranavuye mu by’iri dini byose.

Umushumba Mukuru akaba n’Umuvugizi w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Mgr Samuel Kayinamura yasabye aba bashumba gukora ivugabutumwa riherekejwe n’ibikorwa ku buryo aho bazajya bazakora ivugabutumwa rikiza roho kandi rikita no ku mibiri.

Musenyeri Kayinamura yagaragaje ko intego z’Itorero Methodiste Libre ari ugukora ivugabutumwa rikiza roho ariko rikita no ku mubiri kuko ngo roho nziza igomba gutura mu mubiri muzima.

Aba bapasitori bimitswe kuri iki Cyumweru bakaba basabwe kubahiriza izi nshingano kugira ngo ubutumwa bavuga buherekezwe n’ibikorwa bihindura ubuzima bw’aho bari.