Close

Kugira ngo tumenye neza inkomoko y’aba Methodiste ni ngomba kubanza kuri John Wesley uwo abenshi bita “sekuruza w’Abamethodiste”. John Wesley ni mwene Samuel Wesley na Suzana Wesley. Yavukiye mu Bwongereza tariki ya 17 kamena 1703. Babyaye abana 19, muri bo hakura 13 barimo John Wesley na Charles Wesley. Suzana Wesley yakundaga Imana cyane abitoza n’abana be. Yari yarabamenyesheje gahunda yo gusoma ijambo ry’Imana no gusenga kandi amasaha yo kurya no kuryama ntahinduke; buri kintu kigakorerwa mu mwanya wacyo kandi muri gahunda inoze.

John na Charles Wesley na bagenzi babo bafatanyaga gusenga bari muri kaminuza ya Oxford, babyukaga kare mu gitondo bagasenga, bakongera gusenga nimugoroba barangije imirimo. Buri kintu cyose bagikoraga mu gihe cyacyo kandi bakaba aba mbere kubahiriza amategeko ya kaminuza. Bagenzi babo batangajwe n’iyo gahunda idahinduka kandi idasanzwe yo gusenga no gusoma ijambo ry’Imana kenshi bituma batangira kubahimba amazina nka: Itsinda ry’Abera, abaryi ba bibiliya. Umunyeshuri witwa Merton abita Abamethodiste maze riba ariryo zina ribahama.

Inyigisho za John Wesley muri icyo kinyejana cya 18, zabaye imbarutso y’ububyutse bwinshi bwakwiriye Ubwongereza bwose ndetse n’ahandi ku isi, cyane ko muri icyo gihe abantu bari barasubiye inyuma, bajya mu businzi, ubusambanyi, urugomo rukabije, guhohotera abakene, kutubaha Imana n’ibindi bibi byinshi.

John Wesley amaze gushyiraho abafasha bo gukomeza umurimo mu bwongereza, yagiye muri America ya ruguru kuhatangiza umurimo. Amatorero yariyongereye cyane muri America. Abayobozi baryo bamaze kubona ko andi matorero ayoborwa n’abepeskopi nabo bahita bemeza ko bagira abepiskopi bityo bitwa aba Methodisti Episkopale.

Batangiye kubaka insengero zihenze cyane bityo bagafasha abanyatorero b’abakire gusa, bigera aho imitegekere y’Itorero itari icyubahirizwa neza, bituma habaho gusubira inyuma uhereye ku bapastori ukageza ku banyatorero b’abalayiki.

Intebe zo mu rusengero zitangira gukoreshwa n’abakire, ku buryo niyo nyirayo atabaga yaje guterana, intebe ye ntawundi washoboraga kuyicaraho. Kubonera abakene intebe mu rusengero byabaga ingorabahizi. Icyo gihe na none cyari igihe politiki yashyigikiraga abagira abantu abacakara ndetse nabo ubwabo bakabatunga. Banashyigikiraga inama mbi zo mu ibanga zisebanya.

Gusubira inyuma kw’Itorero Methodiste Episkopale kwababaje bamwe baharaniraga ko ibintu byahinduka, Itorero ntirigumye gusaya mu byaha, n’inyigisho zerekeranye no kwezwa zisigara zivugwa mu magambo gusa ariko zidashyirwa mu bikorwa. Abayobozi bamwe ntibashimye ko haba impinduka, nibwo uwari ayoboye itsinda ryifuzaga impinduka ariwe Pastor Benjamin Titus Roberts yirukanywe kuberako yifuzaga ko icuruzwa no gutunga abacakara ndetse nibyo gukoresha intebe mu rusengero bihagarara.

Kubera ko Benjamin Titus Roberts atari afite uburenganzira bwo gutangiza irindi torero, yagiye ahuriza abantu mu matsinda mato mato ahantu hatandukanye, bityo abantu batangira kubita”aba Methodiste Libre”. Ku itariki ya 13 kanama 1860, nibwo conference ya mbere yabaye, Benjamin Titus Robert atorerwa kuba Umwepiskopi wa mbere w’Itorero Methodiste Libre (Free Methodist Church). Iriya “Libre” cyangwa se “Free” risobanura Umudendezo:

  • Turi abo umudendezo, ntitwifatanya n’inama mbi zo mu ibanga zisebanya;
  • Buri wese afite umudendezo nk’ikiremwa gifite ishusho y’Imana, bityo abacakara bakwiye guhabwa umudendezo;
  • Buri wese afite umudendezo wo kwicara aho ashaka mu rusengero kandi ikicaro ntikigurwe;
  • Umudendezo w’Umwuka Wera mu materaniro;
  • Umulayiki afite umudendezo wo kuba mu nama zose z’Itorero, kandi ijwi rye rikagira agaciro mu kubaka Itorero

Mu mwaka wa 1935 nibwo umumisiyoneri witwa John Wesley Haley wumvaga asunikwa n’Imbaraga z’Umwuka wera kuza kuvuga ubutumwa muri Africa yo hagati yatangije Itorero Methodiste Libre mu Burundi ahitwa Muyebe mu mwaka wa 1935. Nyuma yaho amatorero menshi yariyongereye. John Wesley Haley na Frank Adamson bageze i Kibogora baje kuhasura muri 1941, nyuma nibwo Frank Adamson n’umuryango we baje gutangiza umurimo mu Rwanda mu 1942. Naho muri Congo (DRC), Methodiste Libre yahageze muri 1963.

Ku itariki ya 15 Gashyantare 1942 Rev. Frank ADAMSON n’umuryango we nibwo bageze I Kibogora, batangiza Ivugabutumwa ari nako Itorero Methodiste Libre ryatangiye. Itorero ryarakuze ubutumwa bwiza hamwe n’ibikorwa by’amashuri n’amavuriro byagiye bitera imbere. Mu mwaka wa 1985 nibwo Itorero Methodiste Libre mu Rwanda ryabonye Inama y’Ikirenga yaryo ya mbere ntiryakomeza kuyoborwa n’abanyamahanga ahubwo ryitorera umwepiskopi w’umwenegihugu.
Itorero ryakomeje kwaguka ariko rimara imyaka 33 rikiri mu gice cy’Iburengerazuba, (ubu hari konferansi ya Kibogora, Kibuye, Kinyaga). Nyuma y’iyo myaka nibwo hafashwe ingamba zo gushaka uburyo Itorero ryagera no mu tundi turere tw’Igihugu, nibwo muri 1975, Itorero Methodiste Libre ryatangiye I Kigali.

OUR CORE VALUES

FAITH

REPENTANCE

HOLINESS

HUMILITY

STEWARDSHIP

EXCELLENCE

METHOD & ORDER

PARTNERSHIP

INCLUSIVENESS