Close
Nyamasheke:  Conference ya Kibogora muri EMLR yibutse abayisengeragamo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Read more at: https://rebero.rw

yavuzwe na Surintendant w’iyi Conference,Rév.past. Mushimiyimana Siméon, ku cyumweru tariki ya 9 Kamena,ubwo abakirisito ba parwasi 7 muri 23 ziyigize bibukiraga hamwe ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byabanjirijwe no kujya kunamira no gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri 53.061 mu rwibutso rwa Nyamasheke, hakurikiraho ibiganiro bihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byatanzwe n’abayobozi batandukanye mu itorero no mu buyobozi bwite bwa Leta.

Mu kiganiro ku mateka y’uRwanda cyatanzwe na Kwibuka Jean Damascène,yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi, yabanjirijwe n’ibindi bikorwa bibi,birimo irondabwoko,urwango, ivangura,amacakubiri kwita Abatutsi amazina mabi nk’inzoka n’andi abatesha agaciro, babwirwa ko igihugu atari icyabo,ari icy’abahutu,ko bagomba kwicwa bakanyuzwa muri Nyabarongo bagasubizwa iwabo muri Etiyopiya,n’ibindi,kugeza batsembwe mu 1994.

Yakomeje avuga ko igihugu cyaje gufatwa n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi,zihagarika Jenoside,igihugu gitangira gusanwa ariko abayobozi bacyo basigiwe ibibazo by’ingutu bagombaga gukemurabyanze bikunze kugira ngo aya mahoro,imibereho myiza n’umutekano abaturage bahumeka ubu bigerweho.

Mu kiganiro ku mateka y’uRwanda, Kwibuka Jean Damascène yavuze ko perezida Kagame akwiye guhora ashimirwa ibyo yakoze byose ngo igihugu gisubirane isura.

Ati’’Harimo ubwinshi bw’abakoze Jenoside bagombaga gucirwa imanza, n’abarokotse bashakaga ubutabera buboneye kandi bwihuse, abanyarwanda barenga 2.000.000 bari barahunze buhumyi bakurikiye abicanyi mu bihugu by’ibituranyi,n’abandi bari mu gihugu ariko baravuye mu byabo.’’

Yarakomeje ati’’Hari kandi nkomere nyinshi,imfubyi,abapfakazi,abana baburanye n’ababyeyi babo,bigaherekezwa n’ibikomere ku mubiri no ku mutima byari byinshi,inzego z’ubuyobozi zari zarasenyutse,kuba igihugu nta mutungo cyari gifite, byose birimo n’amafaranga byarahunganywe n’abari bayoboye mbere.’’

Yakomeje avuga ko kugira ngi igihugu gisubirane hagombaga gukorwa byinhsi bindi byihutirwa birimo ubumwe bw’abanyarwanda,gukemura ikibazo cy’impunzi n’ibindi bigishamikiyeho,kuko bamwe muri izo mpunzi kubera ibikoresho by’intambara bari barahunganye bagarukaga biyise abacengezi guhungabanya umutekano n’umudendezo w’abanyarwanda.

Avuga ko ibyo byose umukuru w’igihugu Paul Kagame yabishyizeho iherezo,ari yo mpamvu ubu no kwibuka bishoboka, n’amahanga aza kwigira ku Rwanda kuko, nyuma yo kurutererana miliyoni irenga y’Abatutsi ikicwa muri Jenoside, ayo mahanga n’ipfunwe ryinshi atumvaga ko igihugu cyaba uko kiri ubu.

Mu buhamya bwe, Niyomugabo Jacques wari ufite imyaka 6 gusa ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, akicirwa umuryango wose akaba asigaye wenyine, yavuze ko ababazwa n’uko mu bari mu bitero byishe nyina wari umuhetse icyo gihe mu mugongo,bakamwica amaze ku mujishura,hari harimo musaza wa nyina wo kwa nyina wabo.

Niyomugabo Jacques yashimiye abamurokoye n’abamureze barimo Past Seyoboka Siméon

Yashimiye umubyeyi wamukuye mu bicanyi bari bamaze kwica nyina amuhagaze iruhande, akamubana iwe nubwo umugabo we yari umwicanyi kabombo,akahamuvana amujyana ku mupasiteri muri iri torero witwa Seyoboka Siméon yashimiye ku mugaragaro, wari unari muri iki gikorwa cyo kwibuka.

Ati’’ Ndashimira cyane uwo mubyeyi wambanye igihe bitoroshye kuko umugabo we yari umwicanyi kabombo ariko nkahaba, akaza kunjyana kwa pasiteri Seyoboka Siméon nongeye gushimira cyane uyu munsi, wambanye iwe hamwe n’abandi bana benshi barokotse Jenoside,nkiga nkarangiza kaminuza mba iwe, akanshyingira kuko ari we mubyeyi wenyine nari mfite, kugeza ubu niyubatse nkaba mfite umugore n’abana 2.’’

Ashimira byimazeyo perezida Kagame wahagaritse Jenoside,agahumuriza abayirokotse, akongera kubabanisha n’abandi banyarwanda,agaca iteka ko nta Jenoside izongera ukundi mu Rwanda, n’amahanga yarutereranye icyo gihe uyu munsi akaba arwubaha.

Mu izina rya Ibuka ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke,Higiro Donald uba muri komite yayo, yashimiye iyi conference ya Kibogora uburyo yita ku barokotse Jenoside, haba mu kubaremera no kubitaho mu bundi buryo,bw’umwuka n’ubw’umubiri.

Higiro Donald asaba abayoboke b’amadini n’amatorero gusenga bya nyabyo,batajijisha nka bamwe mu bo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yagaye cyane abiyitaga abakirisito bakica bakanicisha bagenzi babo basenganaga,avuga ko ubwo ari ubunyamaswa burenze kamere, anagaruka ku ruhare rw’amadini n’amatorero mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.

Ati’’ Sinaca ku ruhande uruhare rw’amadini n’amatorero muri Jenoside yakorewe Abatutsi,aho bamwe mu bayasengeragamo bayikoze, Abatutsi bahungiye mu nsengero bakazicirwamo,ari yo mpamvu usanga inzibutso nyinshi zubatse iruhande rw’insengero,hari n’aho izari insengero cyangwa kiliziya zahindutse inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.’’

Yasabye abasenga b’ubu kuba koko abasenga nyabo,bataryarya cyangwa ngo bajijishe,asaba cyane cyane urubyiruko kugera ikirenge mu cy’urwari muri FPR Inkotanyi rugahagarika Jenoside rukubaka igihugu ku kigero kiriho ubu,rukanagira uruhare rufatika mu gukoresha imbuga nkoranyambaga,rukarwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abamze kumenyekana bari abakirisito b’iyi Conference bishwe muri Jensode yakorewe Abatutsi ni 403 muri paruwasi 23 ziyigize,barimo 169 bo muri paruwasi 7 zibukiye hamwe ,barimo umupasiteri 1,nk’uko bivugwa na Surintendanta w’iyi Conference,Rév.past. Mushimiyimana Siméon.

Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Nyamasheke Habimana Innocent yijeje abarokotse gukomeza kubaba hafi muri byose.

Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Nyamasheke,Habimana Innocent na we yashimiye iyi Confrence gutegura igikorwa nk’iki cyo kwibuka,ikanaremera uwarokotse, n’ubundi buryo ifashamo abarokotse gukomeza kwiyubaka,yizeza ko n’akarere kazakomeza kubitaho,haba mu kubonera amacumbi abatayafite, n’ibindi bibakomereza icyizere cyo kubaho.